Mu Rwanda hari abastar batandukanye bagiye bashimirwa na benshi ko bafite abakobwa bakundana beza ku maso ndetse banateye neza. Muri abo ba star harimo benshi baba mu Rwanda ndetse ababa hanze y’U Rwanda. Muri abo bose twabahitiyemo abastar 7 aribo aba bakurikira.
1. Yannick Mukunzi
Yannick Mukunzi ni umukinnyi w’ikipe y’U Rwanda, Amavubi. Yannick yashimiwe kuba ari mu rukundo na Iribagiza Joy ndetse nyuma y’igihe bari bamaze bakundana kuri ubu bamaze kubana nk’umugabo n’umugore ndetse bibarutse n’umwana wabo w’imfura.
2. The Ben
The Ben ni umuhanzi nyarwanda uba mu gihugu cya Amerika. Uyu muhanzi yashimiwe kuba ari mu rukundo na Uwicyeza Pamella, umukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019. Kuri ubu aba bombi bari mu rukundo rutajegajega ndetse biranahwihwiswa ko vuba aha benda kurushinga.
3. Emmy
Umuhanzi Emmy ni umwe mu bahanzi baba muri leta zunze ubumwe za Amerika. Emmy yashimiwe kuba ari ku rukundo n’umukobwa witwa Umuhoza Joyce. Aba bombi ntibahwema kwandikirana amagambo akomeye y’urukundo ndetse kugeza kuri ubu urukundo rwabo rugenda rumera neza uko iminsi yicuma.
4. Yverry
Umuhanzi Yverry ni umwe ku bahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda. Yverry amaze igihe kinini ari mu rukundo n’umukobwa witwa Vanessa Uwase.
5. Meddy
Umuhanzi Meddy nawe ni umwe mu bastar bashimiwe kuba atarigeze yisondeka mu guhitamo umukunzi we, Mimi Mekfira. Kuri ubu Meddy na Mimi babana nk’umugabo n’umugore muri Texas ho muri leta zunze ubumwe za Amerika.
6. Producer Clément
Producer Clément uyobora inzu ya Kina Music nawe ni umwe mu bastar nyarwanda batigeze bisondeka mu gihitamo umukunzi. Kuri ubu Clément abana n’uwo yakunze kuva kera ariwe Butera Knowless ndetse bamaze no kubyarana abana 2 b’abakobwa.