Bamwe mu rubyiruko rwo mu Rwanda, bavuga ko hari benshi basigaye bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kuko agakingirizo kadatuma umuntu ashira ipfa ngo anishimane byuzuye n’uwo bishimiranye.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) giherutse gutangaza ko abantu bandura Virusi itera SIDA mu Rwanda buri mwaka ari ibihumbi bitanu (5 000) kandi ko abenshi bandura ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24.
Bamwe mu rubyiruko baganirije Radio Tv10, dukesha iyi nkuru, bavuze ko hari bamwe bahitamo gukorera aho mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina kuko baba bizeye abo bagiye kuyikorana kandi babishimiye.
Hari abavuga ko muri iki gihe hari abafite ubushyuhe bwinshi ku buryo hari n’abadatinya gukorera imibonano mpuzabitsina mu nzira, bigatuma batabasha kubona utwo dukingirizo.