in ,

Mu Rwanda: hari abatagikoresha agakingirizo ngo ntibiryoha

Mu Rwanda hari abiganjemo urubyiruko bemeza ko gukoresha agakingirizo bituma abatera akabariro bataryoherwa n’icyo gikorwa.

Bamwe mu rubyiruko baganira na RADIOTV10, bavuze ko hari bamwe bahitamo gukorera aho mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina kuko baba bizeye abo bagiye kuyikorana kandi babishimiye.

Umwe ati “Urabizi ko mu buzima gukora imibonano mpuzabitsina ni ibintu karemano, ni ibintu turemwemo, buri wese akenera. Hari igihe uba ugiye kuryamana n’umuntu wishimiye wizeye muziranye, aho nawe birumvikana ntabwo…

Uyu mukobwa akomeza avuga ko benshi mu bakobwa bafite abahungu b’abakunzi bamaranye igihe, badakunze gukoresha udukingirizo kuko tudatuma bagera ku ngingo y’ibyishimo.

Ati “Nk’urugero nshobora kuba mfite nk’umukunzi, tumaranye igihe, icyo gihe njyewe nshobora kugenda tukarya bango [imvugo y’abato ivuga gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye].”

Bamwe muri uru rubyiruko rurimo n’urwiga muri kaminuza, ruvuga ko bamwe muri bo muri iki gihe bafite ubushyuhe bwinshi ku buryo hari n’abadatinya gukorera imibonano mpuzabitsina mu nzira, bigatuma batabasha kubona utwo dukingirizo.

Abahanga bagira inama abantu batarashaka , kwifata ariko byakwanga bagakoresha agakingirizo nk’uburyo burambye bwo kwirinda virusi itera SIDA, inda zitateganyijwe n’izindi ndwara zandurira mu myanya ndagatsina .

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Agashya: Amajezi ya Messi wa Argentina yashize mu maduka acuruza imyenda ubu n’iryumwana ntiwaribona

Abasore n’inkumi ntibagikozwa iby’udukingirizo ngo dutuma bitaryoha