Abantu benshi bazi ko burya gutakaza ubusugi bw’umukobwa bigaragazwa no kuva amaraso mu gihe ari gukora imibonano mpuzabitsina ku nshuro ya mbere, gusa hari n’ubundi buryo wamenya ko ari isugi.
Umukobwa utarakora imibonano mpuzabitsina aba agifite agahu kitwa ‘Hymen’ mu ndimi z’amahanga.
Benshi bajya bibeshya bagacyeka ko iyo bakoranye imibonano mpuzabitsina n’umukobwa akava amaraso ko aba ataye ubusugi, yego birashoboka ariko si buri gihe, ngo gusa ikibyemeza cyane ni aka gahu kaba gapfutse umwenge w’igitsina cy’umukobwa (Hymen) kurusha uko byagaragazwa n’amaraso kuko ashobora kuyava bitewe no gukomereka cyangwa ubundi burwayi yari afite mu myanya ndagagitsina.