Ikipe yu Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 uyu munsi ifite akazi katoroshye ko kuza gutsinda ikipe ya Mili nayo y’abatarengeje iyo nyaka iri mu Rwanda, baraza gukinira kuri Stade mpuzamahanga ya Huye ku isaha ya saa kenda ni umukino ubanza.
Gusa ikipe ya Mali igeze i Kigali abanyarwanda batangiye gucika ururondogoro baravuka koko, bitewe n’igihagarara cy’aba basore dore ko hari abadatinya kuvuga ko barerengeje imyaka 23 bitewe n’uko bagaragarira ijisho ni abasore batamiye.
Gusa ikibuga kigira ibyacyo kuko kitagendera ku bunini bw’abakinnyi ahubwo hakora ubuhanga ndetse n’amayeri y’abakinnyi hari abari kuvuga bati “Umupira w’amaguru si rugumbi cyangwase yamikino yo kurwana kuko niho hakenerwa ubunini cyane. Abasore bacu baraza kubandagaza ubundi insinzi itahe i Rwanda” reka tubihange amaso.
Dore amwe mu mafoto twabashije kubabonera y’abasore ba Mali: