in

‘Abasore b’i Kigali ko bafite gahunda nzima ku badiyasipora’ Nyuma ya Bahati Makaca wishakiye inkumi yibera muri Canada, undi muhanzi ugezweho i Kigali yemeje ko ari mu munyenga w’urukundo n’inkumi yibera mu Bufaransa

‘Abasore b’i Kigali ko bafite gahunda nzima ku badiyasipora’ Nyuma ya Bahati Makaca wishakiye inkumi yibera muri Canada, undi muhanzi ugezweho i Kigali yemeje ko ari mu munyenga w’urukundo n’inkumi yibera mu Bufaransa.

Umuhanzi Nzamwita Olivier Joseph, uzwi mu muziki w’u Rwanda nka M1, yahishuye ko ari mu rukundo n’umunyarwandakazi w’umunyamideli wibera mu Bufaransa, Angel Divas Amber Rose.

M1 umaze iminsi ashyize hanze indirimbo yise ‘Free’, ubwo yari mu kiganiro Dunda Show kuri KT Radio, nibwo yatangaje ko asigaye akundana n’uyu munyarwandakazi wibera mu Bufaransa, ndetse akaba amaze iminsi mu Rwanda.

Angel Divas Amber Rose usanzwe ukora ibijyanye no kumurika imideri, akabifatanya no gutegura ibitaramo by’abahanzi, yari umwe mu bari baherekeje M1 ubwo yari muri studio za KT Radio.

Yanavuze ko yifuza gukuraho urujijo ku bantu bavuga ko urukundo rwabo rushingiye ku nyungu, mu rwego rwo kugira ngo amufashe muri gahunda ze za gihanzi.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abasore akanyamuneza ni kose: Mu buryo bw’amafoto irebere uko byari bimeze ubwo abasore b’ikipe ya APR FC bakoraga imyitozo yabo ya nyuma -AMAFOTO

‘Bose abarusha Nyash’ Abagize itsinda rya Kigali Boss Babies babonye bafite icyuho cy’umunyamuryango ufite nyash nk’iza Yolo The Queen ni uko maze bahita bazana umukubye kabiri (VIDEWO )