in

NdababayeNdababaye

Abasore b’i Kigali bacitse ururondogoro kubera Miss Mwiseneza Josiane

Miss Mwiseneza Josiane nyuma yo kwambikwa impeta iteguza kubana uwayimwambitse yamwigaranzuye izuba riva maze abenguka inkumi y’ikibero bivugwa ko bamaranye imyaka itatu bakundana mu ibanga.

Ku ya 15 Kanama 2020 nibwo umusore Christian uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka City Boy yateye ivi yambika Miss Mwiseneza Josiane impeta amusaba ko yazamubera umugore undi nawe abyemera ntakuzuyaza.

Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019 na Tuyishimire Christian usanzwe afite company ikora ibijyanye na Graphic Design, icyo gihe batangaje ko bari bamaze imyaka ibiri bakundana.

Mu mpera z’icyumweru dusoje Christian yasangije abamukurikira kuri instagram amafoto atandukanye ari kumwe n’inkumi yitwa Anna. Amagambo yaherekeresheje aya mafoto yumvikanishaga ko ibye na Josiane byamaze kurangira. Hari nk’aho yagize ati “Kuva 2018!! Ndagushimira uko witwaye mu nzira zigoye zose. Iki nicyo gihe.. inkuru y’urukundo rw’ukuri.
Birabaye”.

Aya makuru akijya hanze , byateje Impagarara muri rubanda cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga bamwe bavuga ko ari umuco weze mu basore b’i Kigali wo gukinisha abakobwa , abandi batera hejuru ko bamwe mu bakobwa bamaze kuba ibyamamare baba badashobotse.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzikazi Ariel Wayz Yarakariye Bishop Gafaranga Nyuma Yuko Atangaje Ko Umukobwa Uzavamo Umugore Mwiza Arumwe Usura Umusore Agakora Amasuku Cyangwa Agateka

Shaddyboo yakije umuriro Kuri Twitter yibasira abasore ku myanya y’ibanga