in

Abasore batatu bakina umupira w’amaguru biga muri kaminuza imwe bose bapfiriye rimwe

Umuyobozi w’ishuri yavuze ko abakinnyi batatu baakina umupira w’amaguru muri kaminuza ya Virijiniya barashwe bicirwa mu kigo.

Abandi babiri bakomerekeye mu iraswa ryabereye muri bisi yuzuyemo abanyeshuri bari byatashye bava mu rugendo shuri ku cyumweru nimugoroba.

Umuyobozi wa kaminuza Jim Ryan yavuze ko ukekwaho icyaha ubu afunzwe. Yagize ati: “Umwe mu banyeshuri bacu, Christopher Darnell Jones Jr, arakekwaho kuba yararashe”.

Bivugwa ko kurasa byabaye mu masaha ya saa mbiri nigice z’umugoroba ku cyumweru mu igaraje riri ku Muhanda wa Culbreth, ku kigo cya kaminuza cya Charlottesville.

Mu ibaruwa umuyobozi w’iyi kaminuza Jim Ryan yandikiye ubuyobozi bw’umuryango wa kaminuza yashyize ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: “Byahitanye abantu batatu; abandi bantu babiri barakomereka kandi barimo kuzujwa.”

Abishwe ni Devin Chandler, umunyeshuri mu mwaka wa kabiri ukomoka muri Virginie Beach, Deshaun Perry, umunyeshuri mu mwaka wa kane ukomoka i Miami, Lavell Davis, umunyeshuri mu mwaka wa gatatu ukomoka mu gace ka Rich Hill, muri Karoline y’Amajyepfo.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Messi yapepeye Mike Kayihura amarira arashoka, menya udushya twabaye kuri Dj Pius na Mike Kayihura bagiye kureba umupira wa PSG

Chiffa wakundanaga na Yvan Buravan yavuze ikintu Yvan Buravan yakundaga kumubwira nicyo yamukundiraga cyane