in

Messi yapepeye Mike Kayihura amarira arashoka, menya udushya twabaye kuri Dj Pius na Mike Kayihura bagiye kureba umupira wa PSG

Messi yapepeye Mike Kayihura amarira arashoka, menya udushya Dj Pius na Mike Kayihura twababayeho bagiye kureba umupira wa PSG.

DJ Pius na Mike Kayihura bamaze iminsi ku mugabane w’i Burayi, ku Cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2022 bagize amahirwe yo gukurikira umukino ikipe ya Paris Saint Germain yatsinzemo Auxerre ibitego 5-0.

Ni umukino aba bahanzi bakurikiye babifashijwemo na gahunda ya ‘Visit Rwanda’, amasezerano u Rwanda rufitanye n’iyi kipe yo kurwamamaza.

Aba bari abashyitsi ba ‘Visit Rwanda’, bari bakiriwe mu myanya yicaramo abanyacyubahiro muri stade ya Parc des Princes ikintu cyakoze ku mutima DJ Pius.

Mike Kayihura we avuga ko ikintu cyamushimishije kurushaho ari ukwibonera Messi amaso ku yandi, ati “Bari kwishyushya Messi yansuhurije kure amarira arashoka!”

Aba bombi bahuriye ku kuba batari basanzwe ari abafana ba PSG uretse kuba bayikurikiranaga nk’ikipe ikorana n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.

Ku rundi ruhande ni umukino byari byitezwe ko barebana na Shaddyboo ariko ku mpamvu ze bwite ntabwo yabashije kuwukurikira kuko yari yasubiye mu Bubiligi.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma y’amezi 9 arongowe umugeni yatse gatanya kubera impamvu ikomeye

Abasore batatu bakina umupira w’amaguru biga muri kaminuza imwe bose bapfiriye rimwe