in

Abasore baragwira! ibyo Divine yakorewe na Eric ubwo yamutunguraga kuri Radiyo ntabwo azabyibagirwa (Amajwi)

Umukobwa witwa Ishimwe Divine yahamagaye kuri Radio 102.3 Kiss Fm mu rwego rwo gutungura umukunzi we, Eric, bari bamaze igihe bakundana akifuza kumubwira ko ntawundi mugabo yifuza ko yazamubera Papa w’abana be usibye we.

Divine yarahamagaye maze atanga ubutumwa bwe kuri Radio nuko umunyamakuru nawe ahamagara Eric kugirango amugezeho ubutumwa bwa Divine nkuko bisanzwe bikorwa mu kiganiro Surprise call.

Telefone ya Eric yarasonnye maze Eric arayitaba. Amaze kwitaba, umunyamakuru yabajije Eric izina ry’umukunzi we maze Eric avuga ko umukunzi we yitwa Mukanizeyimana Claudine. Umunyamakuru yahise yumvisha Eric amajwi y’umukobwa wamugeneye ubutumwa muri surprise call maze Eric akimara kuyumva ahita avuga ko amajwi ari ay’umukobwa witwa Anna bakundana.

Byaje gukomeza maze umunyamakuru abaza Eric igihe we na Anna bamaze bakundana nuko Eric avuga ko bamaranye igihe. Umunyamakuru yabwiye Eric ko amajwi atari aya Anna ahubwo ko ari ay’umukobwa witwa Ishimwe Divine nuko Eric avuga ko Ishimwe atamuzi.

Byaje kurangira Eric ahaye ubutumwa Ishimwe nubwo yavuze ko atamuzi, Eric yabwiye Ishimwe ati « Nakomere! ».

Muri icyo gihe, Ishimwe nawe yararimo yumva uko Eric ari bwakire ubutumwa yamuhaye maze umunyamakuru ahita ahamagara Ishimwe ngo yumve uko yakiriye uko ubutumwa bwe Eric yabwakiriye. Ishimwe yarababaye maze abwira Eric amagambo agira ati « Musabiye Umugisha ku Mana ».

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Linda wikuye muri Miss Rwanda amannye umuceri hasi||Prince Kid twabanaga muri bootCamp

Umusore ukennye yarize ayo kwarika nyuma yo gutereta umukobwa utikoraho