Umusore witwa Tide udafite amikoro ahagije yasigiwe agahinda n’umukobwa wamubenze amuziza ko atabasha kumuha ibyo acyeneye byose maze amwihenuraho ko na we azajya abyigurira.Mu gahinda kenshi uyu musore wo muri Nigeria yashyize hanze ubutumwa yandikiwe n’uyu mukunzi we amusaba ko bahagarika umubano wabo kuko abona nta nyungu irimo, avuga ko niba ubukungu bwe butafashe neza atagomba kumutesha umwanya ngo barakundana.

Uyu musore yifashishije twitter avuga ko amagambo uyu mukobwa yamubwiye yamukomerekeje cyane, ndetse amutera kwiheba kuko bamwimye urukundo bamuziza ko nta mafaranga agira.