in

Abasore 2 bibye akayabo k’amafaranga angana na miliyoni 4frw bari baziko bayatsindiye gusa ubwo bari bakiri ku yishimira bagwiriwe n’ijuru

Abasore 2 bibye akayabo k’amafaranga angana na miliyoni 4frw bari baziko bayatsindiye gusa ubwo bari bakiri ku yishimira bagwiriwe n’ijuru

Abasore 2 bafatanywe miliyoni 4 Frw muri miliyoni 4,5Frw bakekwaho kwiba mu modoka y’uwari wayiparitse mu muhanda mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, bakayiba babanje kumena ikirahure cyayo.

Aba basore bari mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko, bafashwe mu masaha y’umugoroba wo ku wa Mbere tariki 03 Nyakanga 2023 saa moya.

Bafashwe nyuma y’uko Polisi yari yahawe amakuru n’uwari wibwe, wavugaga ko abantu bataramenyekana bibye miliyoni 4,5 Frw bamennye ikirahure cy’imodoka ye yari yaparitse mu muhanda ubwo yari agiye guhemba abakozi bamwubakira inzu.

Aba basore bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Runda.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Basanze bayagerereje! Abasore bize amayeri mashya yo kwiba bafatanywe miliyoni 4 bari bibye umukire wari wayarase mu modoka ye

Sam Karenzi nyuma yo kuvugwa muri APR FC yatangaje impamvu ikomeye irimo gutuma bakomeza kuzana ibi bihuha ndetse nicyo bashaka mu mukorera kitari cyiza