FERWAFA, yasohoye itangazo rimenyesha amakipe ko yongereye amafaranga rigenera abasifuzi ku mikino ya gicuti.
Ni mu ibaruwa yanditswe ku wa Gatatu, tariki 26 Mata 2023, yasinyweho n’Umunyamabanga w’Umusigire wa FERWAFA akaba n’Umuyobozi w’Amarushanwa, Karangwa Jules.
Umusifuzi wa FERWAFA uzasifura umukino wa gicuti mu Cyiciro cya Mbere azajya agenerwa amafaranga ibihumbi 45 Frw avuye ku bihumbi 32 Frw bari basanzwe bahabwa.
Mu Cyiciro cya Kabiri cy’Abagabo n’icy’Abagore mu byiciro byose azajya agenerwa ibihumbi 21 Frw n’itike.
Abakomiseri mu byiciro byose bazajya bahabwa ibihumbi 51 Frw.
Mu busanzwe mu mikino ya gicuti abasifuzi bahabwaga ibihumbi 32 Frw mu gihe komiseri yari ibihumbi 35 Frw.
Izi mpinduka zizatangira kubahirizwa mu mpera z’umwaka w’imikino 2022-2023.