Abarundi nibo bagiye kuzaca impaka hagati y’u Rwanda na Ethiopia mu gushaka itike ya #CHAN2023

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Nzeri 2022 nibwo hateganyijwe umukino wo kwishyura uzahuza U Rwanda na Ethiopia mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike yo kujya muri Chan2023.

Uyu mukino wo kwishyura uzabera kuri sitade mpuzamahanga y’Akarere ka Huye mu gihe ubanza banganyijemo ubusa ku busa wari wabereye muri Tanzania kuri Uwanja wa Mkapa.

Impuza mashyirahamwe mu mupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’ yemeje ko abasifuzi mpuzamahanga bakomoka mu Burundi bayobowe na Gatogato Georges nk’umusifuzi wo hagati ko aribo bazayobora uwo mukino.

Gatogato azafatanya na Willy Habimana nk’umusifuzi wa mbere wo ku ruhande, Pascal Ndimuzigo ari umusifuzi wa kabiri w’igitambaro n’aho umusifuzi wa kane ni Djaffari Nduwimana

Ni mu gihe kandi CAF yahisemo umunya-Djibouti, Mohammed Moumin Ali azaba ari Komiseri w’umukino.

Salah Ahmed Mohammed Saleh ukomoka muri Sudan ni we uzaba agenzura abo basifuzi.