in

“Abana ntabwo bazasonza mpari” Junior Giti yihaye umukoro wo kuzita ku muryango wa mukuru we Yanga yasize

Junior Giti wamamaye mu gusobanura filime mu kinyarwanda yihaye umukoro wo kuzita ku bana ba mukuru we Yanga witabye Imana azize uburwayi bw’umwijima muri Afurica y’Epfo.

Kuri uyu wa munsi nibwo Yanga yashyinguwe mu cyubahiro mu irimbi rya Rusororo aho uyu muhango wari witabiriwe n’ingeri z’abantu batandukanye.

Mu isengesho ryo gusabira Yanga witabye Imana ryabereye mu rusengero New Life ruherereye Kicukoro i Nyanza, Junior Giti yavuze ko umuryango wa mukuru we Yanga asize utazigera ugira ikibazo kandi ahari.

Ati “Ndashimira umudamu wa Tom, Ericko, yarahabaye kuva ku munsi wa mbere, Imana izamfashe ntazagire icyo abura ngo abana basonze mpari.”

Yanga yitabye Imana muri Afurica y’Epfo aho yari yaragiye kwivuriza umwijima akaba asize abana batatu barimo umukobwa yabyaye mbere y’uko ashakana na Ericko ndetse n’abandi babiri yabyaranye na Ericko, umuhungu witwa Thompson n’umukobwa witwa Agnes.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Namwohereje iwabo kwitegura kunyerekana” Weseal yavuze Teta Sandra yaje mu Rwanda gutegura ubukwe bwe na we

Abarundi nibo bagiye kuzaca impaka hagati y’u Rwanda na Ethiopia mu gushaka itike ya #CHAN2023