in

Abarimu batimbaguye umwana w’umunyeshuri bimuviramo gupfa nyuma y’agakosa gato yari akoze 

Abarimu batimbaguye umwana w’umunyeshuri bimuviramo gupfa nyuma y’agakosa gato yari akoze.

Hari umunyeshuri wigaga mu cyiciro cy’amashuri yisumbiye bivugwa ko yitabye Imana nyuma yuko abarimu be bamutimbaguye bamuziza gukopera, aya mahano yabereye mu gace ka Tinderet, mu Ntara ya Nandi, muri Kenya

Kelvin Kiptanui w’imyaka 16 y’amavuko wiga mu ishuri ryisumbuye rya Chemase, yapfiriye mu bitaro bya Nandi Hills County nyuma gato yo kwakirwa ubuzima bwe buri habi.

Yari amaze neza mbere yo gukubitwa n’abarimu be azira gukopera ibisubizo bivuye mu gitabo cya Physics ubwo bari mu kizamini cyo ku wa gatanu nyuma ya saa sita.

Urupfu rw’uyu mwana rwatangajwe ku cyumweru, tariki ya 5 Werurwe na nyina w’umunyeshuri.

Nyina wa nyakwigendera, Monica Cherobon, yavuze ko umuhungu we yari ameze neza ubwo yavaga mu rugo ajya ku ishuri muri icyo gitondo.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nandi Hills kugira ngo usuzumwe.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rwatubyaye Abdul akwiye igihembo gikomeye mu ikipe ya Rayon Sports

Bayanni waririmbye indirimbo ‘Ta Ta Ta’ ategerezwe kuza i Kigali