in

Abarimo umugore wa Tom Close, uwa Meddy na Miss Muheto Divine bazirikanye umunsi w’abagabo – AMAFOTO

Ku itariki ya 18 Kamena 2023, nibwo abantu bose bagendera ku mico n’imibereho yo mu Burengerazuba bw’Isi bizihije uyu munsi ku wa 18 Kamena 2023, biziheje umunsi w’ababyeyi b’abagabo.

Mu bafashe umwanya wo kuzirikana Se umubyara ni Miss Rwanda 2022 Nshuti Divine Muheto wagize ati”Umunsi mwiza w’ababyeyi b’abagabo Data, ndagukunda cyane.”

Undi ni Mutabazi Isingizwe Sabine wagaragaye mu bakobwa batanu bavuyemo Miss Rwanda 2022 yazirikanye Se ati”Umunsi mwiza w’ababyeyi b’abagabo ku nshuti yanjye magara.”

 

Mimi Mehfira na we yazirikanye umugabo we Meddy ati”Umunsi mwiza w’ababyeyi b’ababagabo kuri uyu mugabo w’agatangaza unahuza na roho yanjye turagukunda mubyeyi wacu.”

Umugore wa Tom Close na we yerekanye ko akumbuye cyane Se umubyara witabye Imana ati”Ndagukumbuye Papa nararize ubwo watabarukaga n’ubu ndacyarira nubwo bwose ngukunda mukundwa sinabashije gutuma tugumana.”

 

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza w’amavubi utazi uko insinzi isa yavuze ko nta bwoba bwo kwirukanwa afite

Izari inzozi ze zabaye impamo! Umuhanzikazi Bwiza yahuye na Miss Jojo yifuje guhura nawe kuko yamukundishije umuziki – IFOTO