Rutahizamu ukomeye wa Manchester City, Erling Haaland uhagaze neza cyane muri Premier League kuva yatangira, yasabiwe kwirukanwa mu Bwongereza kubera impamvu itangaje.
Abasinye kuri ubu busabe bavuze ngo “ni robot, ntabwo ari umuntu” nkuko bigaragara ku cyifuzo gisekeje cyagaragaye kuri interineti gisaba ko yakurwa muri Premier League.
Kuva ku wa gatatu, abafana basabye abategetsi b’Ubwongereza ko uyu munya Norvege “yavanwa” muri Shampiyona y’Ubwongereza kuko ngo ari ikivejuru “cyborg” atari umuntu kubera ibitego ari gusuka mu mazamu bikazatuma Primier league yayigira akarima ke.
Ikinyamakuru kimwe cya siporo kivuga ko iki cyifuzo cyashyizwe kuri interineti amasaha make, gikusanya imikono irenga miliyoni ebyiri, mbere yo gukurwaho.
Mu buryo bwemewe n’amategeko bitewe n’umubare w’abasinye, iki cyifuzo cyo kwirukana Haaland, cyakagombye kwigwaho n’inteko ishinga amategeko y’Ubwongereza. Ntabwo byigeze bibaho muri Premier League.
Erling Haaland yatangiye neza umwaka w’imikino we wa mbere ari gukinira City. Amaze gutsinda ibitego 14 mu mikino 8 ya Premier League,n’ibitego 5 mu mikino 3 ya Champions League.
Niwe rutahizamu mwiza i Burayi kuri ubu. Uyu mukinnyi w’imyaka 22 wa Manchester City yatsinze ibitego bitatu mu mikino 3 yikurikiranya mu rugo,akora agahigo katakozwe n’undi mukinnyi muri Premier League.
It s not a robot. It s simply his best form. City know to strategically buy people who respond to their needs. Some clubs splash big amounts of money on low calibre players