Umuhanzi nyarwanda w’umuraperi Hakizimana Amani, wamenyekanye ku mazina ya Ama G The Black, yashyize hanze indirimbo yavugishije abantu benshi yise “Abapagani nitwe benshi”.
Ama G The Black yatangaje ko iyo ndirimbo yayikomoye ku magambo yaganiriye na Pst Dr. Antoine Rutayisire
Ama G yatangarije Fine FM dukesha iyi nkuru ko mu kiganiro yagiranye na Pastor Dr. Rutayisire yamugaragarije ko gutwara Bibiliya cyangwa kwambara ikositimu atari byo bituma adacumura.