in

Abanyeshuri biga mu kigo cy’amashuri cya Nyakagoma bari kwibasirwa n’uburwayi bw’amayobera

Mu karere ka Rusizi Umurenge wa Nzahaha akagari ka Kigembe abarimu n’ibuyobozi bw’ikigo cy’amashuri cya Nyakagoma baratabariza abayobozi gukurikirana ikibazo cy’amayobera abanyeshuri bahura nacyo.

Abarimu bo kuri icyo kigo bavuga ko abanyeshuri bafatwa n’uburwayi bw’amayobera aho bafatwa ku buryo butandukanye ngo hari abafatwa barira, abaka inyama ndetse n’abagagara bagahita bagwa muri coma.

Umunyeshuri umwe mu bakize ubwo burwayi yatangarije TV1 dukesha iyi nkuru avuga ko ubu burwayi kugira ngo abukire bamujyanye mu masengesho maze baramusengera arakira.

Umuyobozi w’iki kigo yatangaje ko icyo kibazo bakigejeje ku nzego z’umurenge maze buhita bukoresha inama kuri icyo kigo, inama yabaye kuwa 15 Ukwakira ariko kuva yaba ntawundi munyeshuri urongera gufatwa n’ubwo burwayi.

Umuyobozi w’umurenge avuga ko ubwo burwayi buturuka mu babyeyi bamwe barerera kuri icyo kigo aho hari abaterereza imwuka mibi abo bana gusa abo babyeyi bitana bamwana iyo ubabajije uwo bacyeka ahubwo abakavuga ko iyo ugerageje kuvuga umuntu ubikora uhita witaba Imana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza w’ikipe y’igihugu Carlos Alos Ferrer yahaye gasopo abakinnyi barimo Manzi Thiery ndetse na Nisarike Salomon

Inkuru nziza ku bakobwa batatu bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda