in

Abanyeshuri ba Kaminuza 15 babonye igitangaza cy’Uwiteka ubwo bari bagiye kwicwa

Abanyeshuri ba Kaminuza 15 babonye igitangaza cy’Uwiteka ubwo bari bagiye kwicwa.

Abantu bitwaje intwaro bateye ishuri ryo muri Leta ya Zamfara muri ‘Bungudu district’ mu cyumweru gishize, bashimuta abanyeshuri na bamwe mu bakozi b’iryo shuri, icyo gikorwa cyo ni cyo cya mbere cyabayeho muri Nigeria.

Abanyeshuri 14 ba Kaminuza yitwa ‘Federal University Gusau’, batabawe hamwe n’abandi bantu babiri nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyo Kaminuza.

Itangazo ryasohowe n’iyo Kaminuza rigira riti “Icyo gikorwa kibabaje cyarabaye, gituma umuryango wa Kaminuza wisanga mu bibazo bikomeye. Inzego z’umutekano zirimo gukora ibishoboka byose kugira ngo zitabare n’abandi banyeshuri basigaye”.

Kaminuza yongeyeho ko hari ingamba zafashwe mu rwego rwo kongera umutekano mu nkengero zayo.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umubiri ni uwanjye! I Kigali, umugabo ari mu ihurizo nyuma y’uko umugore we utwite yifotoza amafoto yambaye ibisa nk’ubusa yagira ngo aravuze nyamugore akamubwira ko umubiri yerekaba ari uwe

Kazungu ari he? Mu rukiko, umugabo yashatse gusagarira Kazungu Denis bamumukiza hakiri kare amazi atari yarenga inkombe