Abanyeshuri 10 bo mu ishuri ryisumbuye rya Chemhanza mu Karere ka Hwedza birukanwe muri iki cyumweru bazira ko basanzwe mu macumbi y’abakobwa bakora ibiteye isoni .Aba banyeshuri bari abahungu batanu n’abakobwa batanu.Aho bafashwe basomana
Abahungu batanu binjiye mu icumbi ry’abakobwa nijoro kugira ngo babonane na bagenzi babo b’abakobwa maze bafatwa n’ushinzwe imyitwarire y’abakobwa ku ishuri(animatrice).
Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Chemhanza, Saul Tadzaushe, yemeje ko ibi byabaye, avuga ko ubu abanyeshuri 10 bose bari kuzitabira ibizamini bisoza icyiciro rusange birukanwe.
Uyu muyobozi yavuze ko imyitwarire y’aba banyeshuri itari kwihanganirwa, bigatuma abayobozi bo mu Itorero rya Metodiste riyoboye iki kigo cyo muri Zimbabwe babohereza mu rugo. Yavuze ko bahise babimenyesha Minisiteri y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri kiriya gihugu maze iyi Minisiteri ibaha ibaruwa ibemerera kubirukana mu ishuri rya Chemhanza
Tadzaushe yashimangiye ko abanyeshuri 10 batafashwe bishora mu mibonano mpuzabitsina.
Uyu avuze ko nta mibonano mpuzabitsina abo banyeshuri bakoze ariko ko bakoraga ibikorwa biteye isoni biganisha ku busambanyi, harimo no gusomana.