in

Abanyamakuru barashaka ko #Mashami yirukanwa

Umunyamakuru Sam Karenzi uyobora Radio Fine Fm yatanze ikifuzo afite cyo gushakira indi mirimo umutoza Mashami Vincent n’abamwungirije bose. Ni nyuma y’umukino wahuje ikipe y’U Rwanda Amavubi n’ikipe ya Uganda. Umukino waje kurangira ikipe ya Uganda itsinze U Rwanda igitego 1 ku busa.

Sam Karenzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yanditse amagambo akurikira « Ikifuzo: Maze mudufashe #Mashami nabamwungirije bahindurirwe imirimo kandi rwose ntihazagire umutoza w’umunyarwanda wongera guhabwa #Amavubi vuba aha! @FERWAFA @Rwanda_Sports @FINEFmRwanda ».


Si Sam Karenzi wavuze ko ashaka ko Mashami yirukanwa gusa kuko na Mugenzi we, Bruno Taifa, bakorana kuri Radio Fine Fm nawe yavuze ko mu gihe Mashami akiri umutoza, atazigera agaruka kuri stade kureba Amavubi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru w’imikino ukomeye mu Rwanda yafashe icyemezo gikakaye nyuma yuko Amavubi atsinzwe na Uganda

Amashusho ya Shazz arimo kuzunguza umubiri (Video)