in

Abanyamakuru bakunzwe mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire cya Fine FM bamaze gusinyira Televiziyo ikomeye mu Rwanda

Abanyamakuru batatu basanzwe bakora ikiganiro Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino gitambuka kuri Radiyo Fine FM ari bo Muramira Regis, Niyibizi Aime na Isimbi Christella bamaze gusinyira Isibo TV.

Aba banyamakuru bamaze kwigarurira imitima y’abakunzi benshi b’imikino mu Rwanda bari bamaze hafi amezi abiri bari mu biganiro na Isibo TV iyoborwa na Kabanda Jean de Dieu.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko Muramira Regis, Niyibizi Aime na Isimbi Christella bazajya bakora ikiganiro cy’imikino kizajya gikorwa iminsi itatu mu cyumweru, ku wa Mbere, ku wa Kane no ku wa Gatandatu.

Buri wa Mbere na buri wa Kane ikiganiro kizajya gitangira Saa Moya n’igice kigeze Saa Tatu z’ijoro, mu gihe ku wa Gatandatu kizajya gitambuka kuva Saa Mbiri n’igice kugeza Saa Yine n’igice za mugitondo.

Ikiganiro cya mbere kizatambuka ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru azaba ari tariki 8 Ukwakira 2022, kizatangira Saa Mbiri n’igice gisozwe Saa Yine n’igice za mugitondo, akaba aricyo kizabimburira ibindi biganiro by’imikino aba banyamakuru bazakorera ku Isibo TV.

Kuba Muramira Regis, Niyibizi Aime na Isimbi Christella bazajya bakora ikiganiro kuri Isibo TV ntabwo bivuze ko bazahagarara gukorera Fine FM ahubwo ibi bitangazamakuru byombi bazabikorera bigendanye n’uko amasaha y’ibiganiro atandukanye.

Hashize imyaka irenga ibiri Isibo TV itangijwe n’abarimo Kabanda Jean de Dieu na Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie muri Muzika Nyarwanda, muri Kamena 2022 nibwo iyi Televiziyo yimutse i Gikondo ahazwi nko kwa Rujugiro ubu ikaba iri kubarizwa Rwandex ku nyubako ya Le Prestige House.

Isibo TV ni imwe mu zigenga zafunguye imiryango ku isoko ry’u Rwanda mu myaka ya vuba, ariko ikagira umwihariko wo kwibanda ku myidagaduro.

Ni Televiziyo ikataje, kuko mu gihe cy’imyaka ibiri imaze itangiye yirahirwa na benshi bakunze kuvuga ko ibashimira aho amaboko yabo atageraga mu kuryoherwa n’ibiganiro bitandukanye by’imyidagaduro.

Bitandukanye n’izindi nyinshi, yo yihaye umurongo wo gushimisha urubyiruko binyuze mu biganiro by’imyidagaduro n’ibindi bijyanye n’ibyifuzo byarwo ariko na none n’abakuru ntiyabigirwa kuko hari byinshi byiza ifite nabo bisangamo kandi bishimira.

Isibo TV ifite ibiganiro bikunzwe nka ‘Take Over’ gikorwa na MC Buryohe, Bianca na DJ Diallo cyahawe umwihariko wo guteza imbere abahanzi bakizamuka. Ikiganiro The Choice cya Phil Peter cyo cyibanda ku bantu bazwi. Icyo iyi Televiziyo ishimirwa ni uko mu myidagaduro itibanda ku muziki gusa ahubwo ijya no mu zindi mfuruka.

Hari ibindi biganiro abantu batandukanye yaba abakuru n’abato bisangamo nka Chapa Chapa n’ibindi.

Muramira Regis umaze imyaka ikabakaba 20 mu itangazamakuru agiye gutangira gukorera Isibo TV
Niyibizi Aime umunyamakuru w’imikino ifite ubuhanga budashidikanywaho mu gusesengura amakuru y’imikino no kogeza umupira
Umunyamakurukazi Isimbi Christella ukomeje kwigarurira imitima ya benshi

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dore Urutonde rw’ibihugu 5 bifite abakobwa babi ku isi yose utari uzi

Nyuma yo kubona abakobwa biyi minsi atazabashobora yashyize itangazo hanze ashaka umugore ukuze kandi ufite akazi