in

Abantu b’ibyamamare ku isi batarezwe n’ababyeyi babo.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku byamamare bikomeye byamenyekanye ku rwego rw’isi ariko bikaba bitaragize amahirwe yo kurerwa n’ababyeyi babibarutse ahubwo bakarerwa n’abandi bantu.

1.Jamie Foxx

Jamie Foxx yavutse tariki 13 Ukuboza 1967, uyu mugabo ni icyamamare mu ruganda rwa sinema y’Abanyamerika, akaba umunyarwenya ndetse akaba n’umuririmbyi.

Jamie yavutse ku babyeyi babiri bamwita amazina Eric Marlon Bishop, gusa ntiyagize amahirwe yo kurerwa nabo kuko nyuma gato yo kuvuka yarezwe n’abandi babyeyi babiri Mark Talley na Estelle.

Jamie avuga ko amaze kugira imyaka itanu (5) aribwo yamenye ko afite ababyeyi bane (4), Babiri bamubyaye na babiri bamureze.

Igitangaje ni uko na nyina umubyara nawe yarezwe n’abandi babyeyi.

2.Bill Clinton

Bill Clinton yavutse tariki 19 Kanama 1946, Uyu mugabo yamenyekanye cyane ubwo yabaga perezida wa 42 wa Leta zunze ubumwe za Amerika kuva tariki 20 Mutarama 1993 – 20 Mutarama 2001.

Bill Clinton yabyawe n’ababyeyi babiri aribo: William Jefferson Blythe Jr na Virginia Cassidy. Avuka ababyeyi bamwise amazina William Jefferson Blythe wa III.

Mu mwaka wa 1962 ababyeyi be batangiye kugirana ibibazo mu mubano wabo bituma baka gatanya mu rukiko.

Icyo gihe Clinton wari ufite imyaka 16 yahise ajya kurerwa n’umugabo wa kabiri wa nyina umubyara ari nawe yaje gukuraho izina Clinton ahita yitwa William Jefferson Clinton mu gihe yitwaga William Jefferson Blythe wa III.

3.Steve Jobs

Steve Paul Jobs yavutse tariki 24 Gashyantare 1955, aza gupfa tariki 5 Ukwakira 2011.
Uyu mugabo ni umwe mu bashinze uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga n’itumanaho rwitwa Apple.

Uyu mugabo yabaye icyamamare cyane ndetse aba umwe mu baherwe bakomeye ku isi, Gusa ntawatekereza ko yarezwe n’ababyeyi bandi bitewe n’uburyo yabaye igikomerezwa.

Steve Jobs yabyawe n’ababyeyi babiri Jandali na Joanne Schieble gusa aza kurerwa n’abandi babyeyi bitwa Clara na Paul Jobs ari nabo bamwise izina Steve Paul Jobs.

Steve Jobs washinze uruganda rwa Apple ntiyarezwe n’ababyeyi be.

4.Nelson Mandela

Nelson Rolihlahla Mandela yavutse tariki 18 Nyakanga 1918 avukira Mvezo muri Afurika y’epfo ku babyeyi babiri, ise Gadla Henry Mphakanyiswa Mandela wari umutware ku ngoma ya cyami na nyina Nonqaphi Nosekeni.

Uyu mugabo niwe wabaye perezida wa mbere w’umwirabura wa Afurika y’epfo mu aho yayoboye kuva mu mwaka wa 1994-1999 mu bihe bitoroshye aho igihugu cye cyari cyaribasiwe n’ivanguraruhu.

Nelson Mandela yaje gupfa tariki 5 Ukuboza 2013 afite imyaka 95.

Uyu mugabo isi izahora imwibukira ku bikorwa byo gusakaza amahoro, ndetse n’ibihembo byinshi yagiye ahabwa.

Aha twavuga nk’igihembo gihabwa umuntu wakoze ibikorwa byo kubungabunga no gusakaza amahoro cyitiriwe Nobel Prize for Peace aho yagihawe mu mwaka wa 1993.

Igihe Mandela yari afite imyaka 16, ise umubyara yishwe n’indwara y’ibihaha bituma ubuzima bwe bukomera. Icyo gihe yahise atangira kurerwa n’umutware witwaga Jongitaba Dalindyebo.

Ibi uyu mutware ngo yaba yarabikoze mu rwego rwo kwibuka ubugwaneza bwa se ubyara Mandela ngo kuko ari umwe mu basabye ko yagirwa umutware.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto ya kera ya Uncle Austin

Twagize ubwoba tubonye uko uyu munyarwandakazi yabaye, nta muntu n’umwe ukimwikoza||yifuza uwamutera inda(AMAFOTO).