in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze

Twagize ubwoba tubonye uko uyu munyarwandakazi yabaye, nta muntu n’umwe ukimwikoza||yifuza uwamutera inda(AMAFOTO).

Suzana ni umunyarwandakazi ubayeho mu buzima busanzwe aho afite uburwayi buteye ubwoba bw’umunwa wabaye munini cyane ndetse akaba afite n’isura iteye mu buryo budasanzwe, abamutoteza bavuga ko areba nk’intare.

Uyu mugore avuga ko kera yari afite iminwa myiza gusa hashize igihe iminwa ye yaje kugenda ibyimba birangira ibaye minini cyane ku buryo iteye ubwoba ,umuntu wese ubasha kumureba mu isura.Aganira na shene yo kuri Youtube Suzana yavuze ko yagiye kwa muganga bamubwira ko batamubaga kuko ikibazo cy’iminwa ye gifite aho gihuriye n’ubwonko ndetse ko iyo bamubaga yari kwitaba Imana. Gusa bamusabye ko yakira abonye uburyo ajya kwivuza muri Afurika y’Epfo ariko avuga ko yabuze ubushobozi bwo kujyayo ,aho yibaza niba azarinda apfa afite iminwa imeze gutyo.

Kuva ubwo iminwa ye yahinduka, nta muntu numwe umwikoza ndetse arengeje imyaka 40 nta mwana nta n’umugabo wigeze umurambagiza.Avuga ko mu gace atuyemo bose bamugize ruvumwa ko abantu bataba banashaka kumuvugisha.Nubwo abayeho mu bukene ndetse akaba afite ubu bumuga avuga ko yifuza uwamutera inda akaba nawe yakwitwa umubyeyi nk’abandi.Ngo kuko abo baturanye bashyingirwa akumva nawe yashaka umugabo ariko akanibaza uburyo  umwana yabyara yaba ameze.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu b’ibyamamare ku isi batarezwe n’ababyeyi babo.

Claudette ukora INAMA Y’UMUNSI yahaye ukuri abasore barongora badafite amafaranga