Umugore utatangajwe amazina yatunguye imbaga yari yagiye mu muhango wo gushyingura Prince Philip, umugabo wa Elizabeth II Umwamikazi w’u Bwongereza, ubwo uyu mugore yakuragamo imyenda yo hejuru akirukanka yambaye agakabutura gato hasi.
Umuhango wo kumushyingura ukaba warabaye ku munsi w’ejo aho wabereye mu ngoro ya Windsor Castle yari yateraniyemo umuryango w’i bwami n’abandi bayobozi bakomeye b’Ubwongereza.
Hanze y’ingoro ya Windsor Castle ahari hateraniye abaturage benshi bari baje kwifatanya n’umwamikazi Elizabeth II waherekezaga umugabo we Prince Philip bari bamaranye imyaka 75 bashyingiranywe, niho habereye igikorwa gitangaje aho umugore yikuyemo imyenda ye yo hejuru agasigara yambaye ubusa agaragaza inda n’amabere.
Uyu mugore akimara kwambura imyenda ye yo hejuru yasigaye yambaye agakabutura gato maze yiruka imbere yaho Prince Philip yashyingurirwaga maze agenda avuga ati “Mutabare Umubumbe” abisubiramo inshuro nyinshi. Abari aho batangiye gufata amashusho ye abandi batangira kumufotora dore ko ibyo yakoraga byari bitangaje.
Inkuru ya Uk independent ikaba ivuga ko Polisi yahise ihurura ndetse Ubwo abapolisi bahageraga bahise bamuha umwenda wo kwambara hejuru maze bamukura aho haberaga umuhango wo gushyingura Prince Philip wari uri kubera. Kugeza ubu ntibiramenyekana icyatumye uyu mugore akora igikorwa nk’iki cyangwa ngo hatangazwe ibimuranga bye