in

Ndimbati yagaragaye mu bukwe bwa Myasiro n’umukunzi we

Uwihoreye Moustapha uzwi nka NDIMBATI ni umwe mu bitabiriye ubukwe bwa Myasiro bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Mata 2021, aho uyu mukinnyi wo gusiganwa ku maguru mu ikipe ya Nyirangarama Athletic Club, Myasiro Jean Marie Vianney yasezeranye imbere y’ amategeko n’umukunzi we Niyomufasha Jose.

Ku wa Kane nibwo Myasiro yari yashinze ivi hasi asaba Josée ko yazamubera umugore ubundi amwambika impeta ya fiançailles, ni nyuma y’amezi 5 bakundana.

Uyu munsi bakaba basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Cyungo mu karere ka Rulindo, ubukwe nyirizina bukazaba tariki ya 28 Kamena 2021.

NDIMBATI na we akaba yagaragaye yatashye ubu bukwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu benshi batunguwe n’umugore wirukanse yambaye ubusa ubwo hashyingurwaga Prince Philip.

Umukobwa yarase umukunzi we ko iyo bari kumwe yumva nta ntare yamukoraho ,nyuma imbwa ije bakizwa n’amaguru.