in

Abantu benshi batunguwe n’umubare w’abakinnyi APR FC igiye kohereza mu ikipe ya Marine FC ikomeje kwandagazwa

Ikipe ya APR FC igiye kohereza abakinnyi 4 mu ikipe ya Marine FC nyuma yo kubona ntamusaruro uhagije barimo gutanga muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 7 Ugushyingo 2022, nibwo hamenyekanye abakinnyi ikipe ya APR FC igomba kohereza mu ikipe ya Marine FC imaze iminsi yitwara nabi muri Shampiyona y’u Rwanda uyu mwaka.

Iyi kipe ya Marine FC ifite amanota 5 gusa mu mikino 12 imaze gukinwa muri iyi sezo ya 2022/2023, mu minsi ishize umutoza wayo yari yatangaje ko bagomba kongeramo abakinnyi muri uku kwa mbere, gusa mu mikoranire myiza Marine FC isanzwe ifitanye na APR FC igiye guhabwa abakinnyi kugirango babe bayizamura ikongera ikabona intsinzi nyuma y’igihe kinini.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko ubuyozozi bwa APR FC bwafashe umwanzuro wo kohereza Nkundimana Fabio uheruka kugurwa avuye muri Musanze FC, Mbonyumwami Thaiba waguzwe avuye muri Espoir FC, Diedonne Nzotanga nawe agiye kwerekeza muri Marine FC nyuma yo kuba nta mwanya agihabwa muri APR FC ndetse undi ni Nizeyimana Djuma.

Ikipe ya APR FC nyuma y’aba bakinnyi igiye kohereza, hari kwibazwa niba na Itangishaka Blaize nawe azoherezwa muri Marine FC nyuma y’imyitwarire itari myiza yagaragaje mu cyumweru gishize ubwo yatwaraga imodoka yasinze akaza no kugonga abantu bagakomereka.

Uyu musore nyuma y’iyi myitwarire APR FC itajya yishimira uko byagenda kose ashobora nawe kongerwa kuri uru rutonde cyangwa akaba yamanurwa mu Intare FC ikunze koherezwa abakinnyi ba APR FC bakoze amakosa kugirango babakebure bongere bisubireho.

Ibi byose bije mbere y’umukino ikipe ya APR FC ifite kuri uyu wa Kane n’ikipe ya AS Kigali mu mukino w’ikirarane utarabereye igihe kubera imikino ya gishuti ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakinaga mu minsi yashize kandi APR FC yari ifite abakinnyi benshi bahamagawe bituma uyu mukino udakinwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Gasabo: Ubujura budasanzwe buteye ubwoba bumaze gufata indi ntera mu baturage

Biratangaje: Hari gukusanywa inkari z’abagore batwite zikajyanwa mu yindi mirimo