in

Abantu benshi bapfuye abandi barakomereka kubera ibiryo bya Ramadan

Abantu benshi bapfuye abandi barakomereka mu gihugu cya Pakistan , mu mujyi uhererye mu majyepfo witwa Karachi.

Iri sanganya ryabaye ku munsi wejo kuwa Gatanu, aho mu gace kitwa Karachi gaherereye mu majyepfo ya Pakistan, abaturage bazindutse bajya gufata inkunga bari bemerewe.

Iyo nkunga yarigizwe n’ibiryo byo gufasha abayisiramu muri icyi gihe bari mu gisibo cy’ukwezi kwa Ramadan.

Aho abo baturage bari bari bananiranye kumvikana ngo bafate ibiryo mu mutuzo, birangira basunikanye biviramo abantu 11 kwitaba imana, barimo abagore 8 n’abana 3.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu Joachiam Ojera wa Rayon Sports yahaye ubutumwa gafotozi w’iyi kipe uherutse gukora ubukwe n’umukunzi we (Amafoto na Vidio)

Umunyarwenya Japhet Mazimpaka yasekeje abantu bashyira amenyo yose hanze (Amafoto)