Abakoresha imbuga nkoranyambaga batangajwe n’umugeni warebaga nabi umugabo we wari wananiwe gufungura inzoga yo mu bwoko bwa shampagne n’aho ifungukiye akayimena mu bari baje mu bukwe bwabo.
Ibi byabaye mu birori byubukwe byahindutse igitaramo ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’ibyo umukwe yakoreye imbere y’abantu amena shampagne yari yamunaniye kuyipfundura.
Muri videwo yasangiwe kuri Instagram, umukwe yagerageje gufungura champagne mu mucyo wuzuye w’umugeni we n’abashyitsi.Kimwe n’umuntu utamenyereye uko bikorwa, umukwe yarwanye n’icupa rifunze kugeza aho yakubise hasi nkaho agerageza ‘gukanda.’Umukwe ntiyihanganye mugihe yagerageje gukuramo umupfundikizo maze asuka inzoga kubashyitsi atunguranye.Umugeni yamurebaga ikijisho ubona arakaye cyane adaseka ari byo byasekeje abantu.
Numusaza Niko yagombaga kubigenza