Kuri iki gicamunsi cyo kuwa kabiri nibwo amazi yo mu kiyaga cya Burera kiri mu majyaruguru y’u Rwanda yagaragaye azamuka ajya mu kirere abantu baratangara bibaza niba ari imperuka ije, abandi bati :”ni Isata”.
Abaganiriyye na InyaRwanda bavuze ku bijyanye n’aya mazi azamuka ajya mu kirere,aho bemezaga ko ari ‘Isata’ bisobanuyeko amazi aba ari kujya mu isanzure. Umwe yagize ati “Isata yo mu mazi” ni ikinyabihe (Weather phenomenon) gituruka ku muyaga uhuha uhagaze ugahuza igicu kiremereye n’amazi yo ku kiyaga bitewe n’ikinyuranyo kinini hagati y’ubushyuhe bwo ku kiyaga n’ubwo hejuru yacyo aho ibicu biri, niyo mpamvu bimeze kuriya”.
Bamwe mu bantu baturiye iki kiyaga bavuze ko ‘Isata’ ari ibintu bikunda kuba kuva kera aho ngo bijya biba ari na nijoro bugacya byashize. Ubusanzwe amazi aratembera akava mu kirere (igihe imvura igwa) akaza ku butaka, bugatoha amwe akinjiramo andi agatemba agana imigezi n’inzuzi nazo zigashyira ibiyaga n’inyanja.Biba bitangaje rero kubona amazi azamuka ajya mu kirere.