Abantu 62 bafatiwe mu ishyamba riri mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye barimo kuhasengera barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Bafatiwe mu ishyamba riri mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Gisakura hagati ya saa Sita n’igice na saa Munani z’ijoro ryo ku Bubnani ubwo basengaga basakuza.
Abafashwe basengera mu madini atandukanye, bavuga ko bari bafite ibyifuzo birimo gusaba Imana ngo ibahe abagabo abandi ngo ibahe abagore, abandi bavuga ko barwaye amadayimoni bakaba bifuza kuyakira.
Barimo ababyeyi bari bakikiye abana b’impinja batandatu ndetse harimo n’umwana w’imyaka 13 n’undi muntu mukuru w’imyaka 82 y’amavuko.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Simbi, Ngiruwonsanga Innocent, yatangaje ko babumvise ubwo bagenzuraga irondo.
Ati “Basakuzaga cyane kuko twari turi kugenzura amarondo duciye ku gasozi kari hakurya y’ako turabumva. Tukimara kubafata twabajyanye ku Biro by’Umurenge wa Simbi kugira ngo baganirizwe bamenyeshwe amakosa bakoze.”
Yakomeje avuga ko muri bo hari abatari bagakingiwe Covid-19 ariko bahise bakingirwa kandi bagiye gupimwa kugira ngo harebwe niba hari abafite ubwandu bw’icyo cyorezo.
Ati “Ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’umutekano nabo babasuye barabaganiriza kugira ngo bahindure imyumvire.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwiyemeje ko buza kubishyurira ikiguzi cyo kwipimisha Covid-19 ariko buri wese muri bo acibwa amande y’ibihumbi 5 Frw yo gutinda gutaha nk’uko ateganywa n’imyanzuro y’Inama Njyanama y’Akarere.