in

Reba impamvu zituma abakundaniye ku ishuri batajya barambana mu rukundo.

Dore impamvu 3 zituma abakundaniye ku ishuri akenshi urukundo rwabo rutaramba, nkuko byatangajwe n’urubuga Elcrema rutanga inama z’urukundo:

1.Kuryamana

Rimwe na rimwe umuhungu n’ umukobwa bakundanira ku ishuri hari igihe babikora bigana bagenzi babo bakundana, kuko babateye ishyari ryo gusomana no kuryamana bakiri bato. Iyo abanyeshuri bafashe umwanzuro wo gukundana bitewe n’ uko umuhungu ashyize imbere kwishimisha n’ umukobwa akaba aricyo agamije, iyo ubuzima bw’ ishuri burangiye burangirana na rwa rukundo nubwo abaruboneraga ku ruhande baba babona ari urukundo ruhamye.

Biragoye ko wabuza abanyeshuri gukundanira mu buzima bw’ ishuri kuko iyo babonana kenshi buri umwe yisanga yakunze imico ya mugenzi we, agatangira kumwiyumvamo. Icyo abanyeshuri bakwiye gukora ni ukwirinda gukoreshwa n’ urukundo ikintu cyose cyabangiriza ejo hazaza.

2.Gushaka akazi

Ku ishuri, umuhungu n’ umukobwa baba babayeho nk’ abatesi kuko buri umwe aba atunzwe n’ ababyeyi be. Iyo ageze hanze agasanga ariwe ugomba gutangira kwitunga no gushaka uko azibeshaho hari ubwo ubuzima bw’ umunezero n’ umuteto w’ urukundo ahita abishyira hasi agashyira imbaraga mu gushaka akazi, bigatuma urukundo yakundaniye na mugenzi we ku ntebe y’ ishuri rurangirira ku ishuri.

Bibaho ko buri umwe atwara nomero ya telefone ya mugenzi we bakazakomeza guhamagarana, ariko uko iminsi igenda ishira uko guhamagarana nako kugenda gucika intege kuko baba badafite icyizere ko bazongera guhura. Wa wundi wagiye gushaka akazi iyo agize amahirwe akakabona yisanga ari gukorana n’ abandi, uko agenda amenyana nabo hakavuka urukundo rushya rukamwibagiza uwo bakundaniye ku ishuri.

3.uburana

Impamvu ya mbere ituma umuhungu n’ umukobwa bakundana cyane ku ishuri, ntibabihishe, bakaba bari kumwe mu ishuri, mu isomero no muri resitora ku buryo abarimu n’ abandi banyeshuri babimenya ko abo bantu bakundana ariko ibyabo bikazarangirana n’ubuzima bw’ ishuri, ni ‘ukuburana umwe akajya kure y’ undi’.

Iyo ubuzima bw’ ishuri burangiye umuhungu akajya iwabo n’ umukobwa iwabo, hari ubwo haba harimo intera ndende ntibazongere guhura bigatuma iby’ urukundo rwabo birangirana no kurangiza amashuri.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amarangamutima ya Meddy ku bageni biganye positeri we na Mimi bakoresheje bifotoza mu bukwe bwabo

Abantu basaga 60 bafatiwe ku musozi gusa benshi mubakobwa bari baje gusaba imana ngo ibahe abagabo (Amafoto)