in

NdabikunzeNdabikunze

RURASHONGA: Zari Hassan yihimuye ku mukunzi we mushya yari yarasimbuje Diamond Platnumz amukorera igikorwa kibi bagitandukana.

Umunyamideli w’umuherwe Zari Hassan yihimuye ku mukunzi we ,Dark Stallion yari yarasimbuje Diamond Platnumz maze ahita asiba amafoto ye yose nyuma yuko batandukanye.

Zari umugore w’ikimero gihebuje w’imyaka 41 wamamaye cyane ku izina rya Zari The Boss Lady wakanyujijeho mu rukundo n’icyamamare Diamond , Uyumugore w’umucuruzi ukomoka mu gihugu cya Uganda n’umucuruzi ukomoka ubu ubarizwa muri Afurika yepfo yatandukanye n’umukunzi we mushya Dark Stallion nyuma yo gukundana umwaka umwe gusa, kuri ubu yasibye amafoto ye yose amuha n’impamvu yabimuteye.

Zari Hassan abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram, yashyize ahagaragara amashusho magufi yerekana impamvu .yagize ati”‘ Nzamukumbura, ariko nagombaga kumureka akagenda. Niba atanyubatse si nari gukomeza kubana we.”

Zari akimara kwandika ubwo butumwa yahise asiba amafoto ye yose yari hamwe na Dark Stallion, harimo amafoto yerekana impano zose Dark Stallion yamuhaye mugihe bari bagikundana.

Nubwo yatandukanye na Dark, ntituramenya neza niba Zari yongeye kuba ingaragu kuko vuba aha azashyira ahagaragara igitaramo cye .

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu bacitse ururondogoro kubera umukobwa w’imyaka 25 washakanye n’umukambwe w’imyaka 96.

Umunsi mwiza wahariwe gusomana ku Bakundana| Dore aho wakomotse n’iby’ingenzi byo gukora mu kuwizihiza