in

Abantu ba Rubavu Social Mula abapfunduriye ku gasecye abafitiye ejo tariki 8 Ukwakira mu gitaramo ifite i Rubavu

Umuhanzi Social Mula umaze kuba ikimenyabose mu muziki w’u Rwanda, utegerejwe i Rubavu mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Gisenyi ahazwi nko kuri Erica Pub, yateguje abafana be indirimbo nshya azabaririmbira ku nshuro ya mbere.

Social Mula yavuze ko yari akumbuye cyane abanya-Rubavu, avuga ko baherukanaga mbere ya Covid-19.

Yavuze ko yiteguye kuharirimbira yishimye kandi afite imbaraga zihishe inyuma y’impano ikomeye azabaha y’indirimbo nshya n’utundi dushya yagize ubwiru.

Yagaragaje ko akunda Rubavu, ati: ”Nari mbakumbuye cyane, kuko mbaheruka mbere y’icyorezo cya Covid-19.

Hari indirimbo nshya nasohoye muri ibyo bihe bya Coronavirus, ariko ntabwo ndabasha kuyiririmba ahandi hantu na hamwe.

Rero ejo ni bwo nzaba mbonye umwanya mwiza ndetse n’amahirwe yo kuzahura n’abafana banjye b’i Rubavu. Banyitegure tuzayibyinana

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Afrique noneho aciye impaka

Nyuma yo kuva muri gereza Ndimbati yongeye gutwika