Umukinnyi wa filime zisetsa Uwihoreye Jean Bosco Moustapha uzwi nka Ndimbati yongeye gutwika aho yasubukuye filime akina nyuma y’iminsi mike afunguwe.
Ndimbati yagarutse mu rwenya rw’uruhererekane rwa Papa Sava rutegurwa n’umukinnyi mugenzi we Niyitegeka Gratien.Mu gace k’uru rwenya rwasohotse kuri uyu wa 7 Ukwakira 2022, Ndimbati agaragara yakinnye umwanya w’umusaza w’umunyamururumba.