Abantu 5 barimo umwana bapfiriye mu mpanuka yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa kane tariki 26 Mutarama 2023 ,ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo.
Ni impanuka yabereye mu muhanda mugari wa Nakuru -Gilgil hafi n’agace ka Kikopey Trading Center,mu gihugu cya Kenya ,,aho imodoka 2 zitwara abantu zagonganye n’igikamyo cyari kikoreye ibicuruzwa kibijyanye mu mujyi wa Nairobi.
iyi mpanuka yatwariyemo ubuzima bw’abantu 4 barimo n’umwana mu gihe abandi bakomeretse nabo bahise bajyanwa mu bitaro biherereye hafi na Nakuru-Gilgil.


Imana ibahe iruhuko ridashira