in

Abantu 30 bari bagiye gutabara Donath wapfiriye mu mpanuka yahitanye Pastor Theogene bajyanywe mu bitaro nyuma yo kunywa umusururu warozwe

Biravugwa ko abantu bagera kuri 30 bari bagiye kuyagira mushiki wa Ntezimana Donath wapfiriye mu mpanuka yahitanye na Pastor Theogene Niyonshuti, bari mu bitaro.

Aya makuru yamenyekanye ku munsi w’ejo hashize aho abashyitsi basenganaga na Mushiki wa Donath uherutse kwitaba Imana, bahumanijwe.

Ibi byemejwe na Ange Kelly mukuru wa Assia umugore wa Pastor Theogene Niyonshuti mu kiganiro yagiranye na Juli TV ikorera ku muyoboro wa YouTube.

Kelly yagize ati: “Ubu abashyitsi bose bari mu bitaro mu karere ka Gicumbi aho bita Kivuye, bari kwitabwaho n’abaganga kugira ngo turebe ko ntawubura ubuzima gusa twizeye ko bari bumere neza. Bari baje kuyagira umuryango wa Donath aho bamaze kunywa umusururu babakirije bagahita barambara hasi.”

Uyu mudamu yakomeje avuga ko bamwe bari koroherwa gusa uwakoze ibyo ntabwo yari yamenyekana.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Serigio Rico ni umunyezamu w'ikipe y'igihugu ya Espagne akaba afite imyaka 29

Umunyezamu wa Paris Saint-Geramain uherutse gukora impanuka ikomeye akamara igihe kinini mu bitaro hamenyekanye andi makuru mashya ku buzima bwe

Noneho bazajya bagenda baniryamiye! Ikipe ya Rayon Sports iri mu bihe byayo igiye kugura imodoka nshya ikiri mu mashashi izajya itwara abakozi bayo bameze nk’abari muri Hotel y’inyenyeri 5