in

Abana basigaye bazi kwivugira’ Kigali umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza yandikiye mwarimu we witwa Nsengiyumva ibaruwa idasanzwe 

‘Abana basigaye bazi kwivugira’ Kigali umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza yandikiye mwarimu we witwa Nsengiyumva ibaruwa idasanzwe

Mu buzima bwa buri munsi benshi bazi ko ubyo bamwe bakorera abana baba batabyitaye ho cg ngo bamenya kubashimira, gusa siko biri ahubwo biba byarabagumye ku mitima yabo kugeza naho bamwe babinyuza mu mabaruwa.

Umwana muto witwa Mutoni Maggie wiga kuri Babies Pram School, yashimiye mwarimu we Nsengiyumva Damien kubera uburyo amufasha mu masomo ye ya buri munsi ndetse agaragaza ko iyo ataba we ntaho yari kugera.

Uyu mwana usanzwe ari umuhanga cyane nk’uko byemezwa n’uyu mwarimu wakozwe ku mutima n’ubutumwa bwe, yanamushushanyije ku rupapuro ruto rwo mu ikaye amugaragariza ubutwari n’ubuhanga ahorana.

Maggie yanyuze mu byo mwarimu we Damien Nsengiyumva yamwigishije, agaruka ku butwari bwe ndetse n’ibimuranga muri rusange asaba abana bagenzi be kubaha abarezi.

Muri uru rwandiko, Mutoni Maggie yagize ati: “Kuri mwarimu nkunda Damien; Uri umugwaneza, uri mwiza kandi uri umuhanga ndetse ukaba mwarimu uhora akeye. Nukuri nakwigiyeho byinshi cyane birimo ‘Ubwikorezi, imigemo, ibikorwa remezo ndetse n’ibindi.

Ni ukuri iyo utaza kuba mwarimu wanjye ntabwo mba naragize amahirwe yo kumenya ibyo byose kuko imyigishirize yawe ntisanzwe kandi ni myiza cyane ndetse nawe uratangaje.

Ni wowe nzira yanjye yo kuba ngeze aha no kuntsinzi mbona umunsi ku munsi.Imana yo mu Ijuru iguhe umugisha kandi ikomeze kugutuza mu isi yuzuye ibyishimo.Yari umunyeshuri wigisha, Mutoni Maggie”.

Urwandiko yandikiye mwarimu we Nsengiyumva Damien umwigisha amushimira byimazeyo yo.
Mutoni Maggie wigishwa n’uyu mwarimu.

Uru rwandiko rwanejeje cyane uyu mwarimu we yongera kwibutsa bamwe mu barimu kujya birinda guhohotera abanyeshuri babo kuko babizirikana.

Mwarimu Nsengiyumva Damien.

IVOMO: Inyarwanda

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Jojo
Jojo
1 year ago

It’s not sound good at her age🙄🤔

Habanabashaka Jonathan
Habanabashaka Jonathan
1 year ago

Ibyo Ni saw kbbx

Yaje aje gutumira abantu! Johnn Drille uherutse gutanga ibyishimo I kigali yakoze ubukwe n’umukobwa w’ikizungerezi

Kigali irarumbije! Za nkumi zarwaniye Nyamirambo byarangiye abantu banze kuzikiza none dore uko byarangiye