Iyo ugeze muri iki kigo ,usanga ubucucike bw’abanyeshuri ari bwinshi mu ishuri ku buryo abana bane cyangwa batanu ari bo baba bicaye ku ntebe , naho abandi bicaye hejuru aho bandikira ,abandi bicaye hasi.
Icyakora hari abo usanga bafite udutebe twabo twihariye kuko iwabo babonye bibabaje bakabagurira udutebe twabo, gusa ubwo abadafite ubushobozi bicara hasi.
Abarezi n’abayobozi bo kuri iki kigo bavuga ko iki kibazo kibabangamiye cyane kuko bituma abana badahabwa ubumenyi neza ndetse bavuga ko ahanini biterwa n’intebe nyeya ziri muri iki kigo kandi nyamara kirimo abanyeshuri benshi .
Ibi kandi biterwa no kuba mu gace hari amashuri macye bikaba byatera abanyeshuri benshi kujya kwiga ku kigo kimwe.
Si abarezi gusa bibangamiye kuko n’abanyeshuri ndetse n’ababyeyi barabangamiwe , abana bavuga ko bagiye kuzarwara imigongo kubera kwandika bicaye hasi ,kandi ko bajya kwiga basa neza bagataha basa nabi.