in

Amakuru mashya yihutirwa ku irushanwa rya Miss Rwanda, Miss Muheto Divine ashobora kumarana ikamba imyaka 2

Mu Rwanda buri mwaka haba irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda aho hatorwa umukobwa wahize abandi mu bwiza, ubwenge ndetse n’umuco, iri rushanwa rirakunzwe cyane kuko rikurikirwa n’abantu ama miliyoni menshi ku isi hose.

Gusa muri iyi minsi nyuma y’aho Miss Nshuti Divine Muheto yegukanye ikamba ry’uyu mwaka hakurikiyeho amakuru atari meza kuko havuzwe ko imodoka yemerewe mu gihe yatwaraga ikamba yaje gutinda kumugeraho gusa kuri ubu yamugezeho.

Si ibyo gusa mu minsi yashize havuzwe inkuru z’uwahoze ahagarariye itsinda ryateguraga Miss Rwanda Prince Kid watawe muri yombi bivugwa ko azira ibifitanye isano n’ibyiryo rushanwa, kuri ubu akaba agikurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Nyuma y’ibyo byose mu bitangazamakuru bitandukanye hari kuvugwa ko irushanwa rya Miss Rwanda 2023 rushobora kutazaba kubera ibyo bibazo byose bibivugwamo, bikavugwa ko Miss Muheto Divine azakomeza kwambara ikamba muri uwo mwaka. Gusa nongere mbibutse ko ari ibivugwa hanze aha ntabwo ubuyobozi butegura Miss Rwanda buremeza ahagaragara aya makuru.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakuze gusa: dore ibintu bidasanzwe bibera mu mubiri w’umuntu ugiye ndetse n’urimo gutera akabariro

Breaking news: Mu gahinda ku maso Adil Mohammed yazinze utwe yerekeza iwabo (amafoto)