Mu kwezi kwa Kanama 2017 nibwo The Ben yagarutse mu Rwanda aho yari aje kwifatanya n’Abanyarwanda mu birori byo kwita izina Ingangi. Nyuma y’iki gitaramo n’ibindi bikorwa binyuranye The Ben yakoreye mu Rwanda yongeye gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asigaye atuye.
The Ben yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko yamaze kugenda. Yavuze ko yahagurutse mu Rwanda ku wa mbere tariki 23 Ukwakira 2017 yerekeza muri Amerika. yaramaze amezi arenga abiri ari mu Rwanda
The Ben mu kiganiro cyihariye yahaye Inyarwanda.com yatangaje ko yishimira akazi yakoreye mu Rwanda cyane ko indirimbo ‘Thank You’ yakoranye na Tom Close asize hanze kuri ubu ari imwe mu ziri gukurikirwa cyane dore ko imaze kugira abayireba basaga ibihumbi ijana na mirongo itanu mu munsi umwe wonyine ishyizwe kuri Youtube. The Ben yagize ati” Magingo aya ndi muri Leta ya Illinois ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndashimira abafana banjye ndashimira buri umwe wese uri kugira uruhare ngo indirimbo ndetse n’ibihangano byanjye bitere imbere.”
The Ben yahamirije yegob ko yamaze gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mbere y’uko asubira muri Amerika The Ben yabanje kurangiza imishinga y’indirimbo yari afite harimo indirimbo yakoranye n’itsinda rya Tuff Gangz yamaze gufatira amashusho, iyo yakoranye na Tom Close n’indirimbo yakoranye na Sheebah Karungi wo muri Uganda zose asize zaragiye hanze. Undi mushinga w’indirimbo The Ben asize amaze gukoraho ni indirimbo yo kwamamaza sosiyete y’itumanaho ya Airtel banamaze gufatira amashusho.