Mu gihe muri iyi minsi ibiciro by’ibiribwa ndetse n’ibicuruzwa hafi ya bose ku isoko bikomeje kuzamuka, ikiribwa kimaze iminsi kivugwa cyane ni ibirayi byari byarazamutse cyane ku buryo abakunzi b’ifiriti byari bigoranye ku yigondera.
Kuri ubu mu karere ka Musanze ikilo k’ibirayi cyari kigeze ku mafaranga 500, ibintu byari bibaye bwa mbere mu Karere ka Musanze ahafatwa nk’ikigega cy’ibirayi, ariko ubu byamaze kumanuka aho ikilo cyageze kuri 400 bivuze ko no mu gihugu igiciro kiri bugabanike.
Mu gihe bakiri mu byishimo, ukunda ibishyimbo nawe yari mu gahinda ubwo yageraga ku isoko agasanga amafaranga 1000 yajyaga yitwaza agiye kugura ikiro cy’ibishyimbo atagihagije, aho byiyongereyeho amafaranga 500.
Uku kuzamuka kw’ibicira ku biribwa ndetse n’ibindi bikoresho ku isoko hari abavuga ko byatewe n’intambara hagati y’Uburusiya na Yukirebne imaze amezi arenga 6 bigatuma petelori ihenda bikajyana n’ibindi bicuruzwa.