in

Abakunzi b’ifiriti i Kigali ubu baramwenyura: Igiciro cy’ibirayi mu mujyi wa Kigali gikomeje kumanuka muri izi mpera z’umwaka

Mu minsi mike ishije nibwo mu Rwanda hose abaguzi b’ibirayi batabazaga bavuga ko igiciro cya byo cyihagazeho ku buryo nko mu mujyi wa Kigali hari aho ikilo cyageze ku bihumbi 2frw.

Uyu munsi wa none, mu masoko amwe n’amwe yo mu mujyi wa Kigali, igiciro cy’ibirayi gikomeje kumanuka kuko aho twabashije kugera twasanze abaguzi babyo babigura ku bwinshi kandi bishimiye igiciro cyabyo.

Umunyamakuru wa Yegob ubwo yageraga mu isoko rya Kimisagara, yasanze ibirayi ikilo ari amafaranga 500 Frw (ibyamacye) naho ibihenze bizwi nka Kinigi, ikilo ni amafaranga 800Frw.

Ni mu gihe mu isoko rya Miduha i Nyamirambo, ikilo cy’ibirayi cya macye ni amafaranga 450Frw naho ibya Kinigi ni amafaranga 750Frw.

Ni mu gihe mu isoko rya Zindiro Kimironko ikilo cy’ibirayi ni hagati y’amafaranga 550 ndetse na 650Frw.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ruhango! Umugabo yishwe n’inyama y’ingurube mu buryo abantu batakekaga

Amafoto y’uko imodoka ya Depite Frank Habineza yangiritse nyuma yo kugongwa na Howo yari itwaye amabuye