in

Abakunzi ba Rayon Sports bakusanyije amafaranga yo kugura ijigo ryo kujegeza amakipe i Nyarugenge

Tariki ya 7 Kamena 2024 muri Grazia Hotel habereye inama yari yatumiwemo abafana b’imena ba Rayon Sports barimo n’abahoze bayiyobora nka Gacinya Chance Denis na Paul Muvunyi ariko bo batabashije kuyitabira Ku bw’impamvu tutamenye.

N’inama y’itabiriwe na bamwe bakunze kuba hafi y’ubuyobozi bwa Rayon Sports muri ibi bihe barimo  Munyakazi Sadate ,Dr. Norbert , Furaha Jean Marie saba gusa kuko bageraga kuri 22.

Umuyozi wa Rayon Sports wari uyoboye iyi nama yatangiye yibutsa abitabiriye iyi nama ko Rayon Sports ari iyabakunzi bayo bityo bakwiye kuyifasha mu kwiyubaka bakayigurira Umukinnyi utaha izamu “Rutahizamu” Kandi ukomeye.

Aba bakunzi ba Rayon Sports bayobowe n’uwahoze ayobora iyi kipe Munyakazi Sadate b’itanze miliyoni 48 z’amafaranga y’u Rwanda.

Munyakazi Sadate yatanzemo Miliyoni 10 ndetse hagurwa n’amatike y’umwaka w’imikino utaha afite agaciro ka miliyoni 16 hakiyongeraho n’izindi miliyoni 32 bitanze yose hamwe akaba miliyoni 48 aya mafaranga y’itanzwe bemeranyijwe ko bagomba kuba bayashyikirije ubuyobozi bwa Rayon Sports bitarenze tariki ya 12 Kamena 2024, gusa basabye ubuyobozi gushishoza mu kugura abakinnyi beza Kandi bazatanga umusaruro.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bw’ijeje abitabiriye iyi nama ko bazashishoza ntibongere kugwa mu mutego nkuwo baguyemo umwaka w’imikino ushize wa [2023-2024]

Amafoto yaranze uyu muhango wo gukusanya amafaranga yo kugurira Rayon Sports Umukinnyi 

Munyakazi Sadate ahoberana na perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean fidel

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amavubi yaraye ananiwe gutsinda Benin none yambuwe umwanya wa mbere yarimaranye igihe kinini

Muri iki gitondo cyo ku cyumweru Dj Briane amaze kubatizwa -AMAFOTO