in

Abakundana bose babaye nka Ali na Mimi isi yaba paradizo (Umva amajwi n’imitoma bateranye)

Umusore witwa Ali yahamagaye kuri Radio 102.3 KISS FM ashaka gutungura umukunzi we witwa Mimi. Ni mu gace ka surprise call kagenewe gutungura abantu.

Ali yarahamagaye maze ategurira Mimi ubutumwa bwihariye yifuza kumugezaho kugirango aze kubwumva ndetse nawe agire icyo abuvugaho. Amwe mu magambo yari akubiye mu butumwa Ali yari yateguriye Mimi arimo ay’uko nta wundi mukobwa yifuza ko yazamubera umugore uretse Mimi wenyine.

Igihe cyarageze Mimi arahamagarwa maze akitaba abanza kubazwa uwo Ali ariwe mu buzima bwe. Nta kujijinganya, Mimi yahise avuga ko Ali ari cheri we akunda cyane maze ahita yumvishwa ubutumwa Ali yari yifuje kumugezaho. Mimi acyumva ijwi rya Ali n’ubutumwa bwe yahise agira amarangamutima ndetse aranarira ahamya ko we na Ali bakundana byuzuye bya nyabyo. Ali na Mimi ni icyitegererezo cy’urukundo rutabeshya, rutarimo uburyarya.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru atari meza ku bakunzi b’ikipe ya Manchester United

Ikipe yirukanywe mu mupira w’amaguru kubera ibitego yatsinze