Abahoze ari abakozi batatu ba APR FC bakekwagaho icyaha cyo kugambirira guha abakinnyi ba Kiyovu Sports ibintu bishobora kubica cyangwa gushegesha ubuzima bwabo bafunguwe.
Muri Gicurasi 2023, ni bwo Maj Jean Paul Uwanyirimpuhwe wari Team Manager; Maj Dr Erneste Nahayo wari Umuganga w’Ikipe na Mupenzi Eto’o wari ushinzwe Igura n’Igurisha ry’Abakinnyi muri APR FC n’undi muturage witwa Bizimana Bilali bivugwa ko yari umuganga, batawe muri yombi.
Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwabashinje gucura umugambi wo guha abakinnyi ba Kiyovu Sports ibintu byo kunywa mu mutobe kugira ngo bibace intege mu mukino wabahuje na APR FC muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.
Mu iburanisha ry’uru rubanza mu mizi, ku wa 15 Nzeri 2023, abaregwa bemeye ibikorwa bigize ibyo baregwa ariko ntibemera inyito y’icyaha.
Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa imyaka itatu no gutanga amande y’ibihumbi 500 Frw, gusa amakuru atugeraho yameza ko aba bose bamaze kurekurwa kandi bageze mu rugo.