in

Umunyamakuru Aime Niyibizi yasezeye kuri Radio Fine FM mu kiganiro Urukiko rw’ubujurire ahita atangaza aho agiye kwerekeza

Umunyamakuru w’imikino, Aime Niyibizi, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yatangaje ko yasezeye kuri Radio ya Fine FM yari amazeho hafi imyaka itatu.

Mu magambo ye asezera, yashimiye ababanye na we bose muri uru rugendo, by’umwihariko bagenzi be bakoranye mu kiganiro cy’imikino kuri iyi radiyo, avuga ko yihaye akaruhuko kugira ngo azagarukane imbaraga.

Yanditse ati “Reka nkoreshe aya mahirwe nshimire by’umwihariko abantu twabanye kuri Radiyo Fine FM mu [ikiganiro] Urukiko rw’Ubujurire na [ikiganiro] Sports Var. Rwari urugendo rw’imyaka ibiri n’amezi icyenda.”

Yakomeje agira ati “Byari byiza kunguka ‘experience’ ya Sam Karenzi nk’umubyeyi, [Kalisa] Taifa Bruno, Horaho Axel, Muramira François Regis, Jah d’eau Dukuze na Ishimwe Ricard. Byari byiza cyane! Mpisemo kuba mfashe akanya ngo nduhukemo, nizera ko vuba nzagarukana imbaraga.”

Yabwiye abakunzi be ko muri iki gihe ijwi rye rizaba ritumvikana kuri Radiyo, bazakomeza gukurikira ibiganiro bye ku muyoboro we wa YouTube wa “Aime Niyibizi Empire”.

Uretse Fine FM avuyeho, Aime kandi yanakoreye ibindi bitangazamakuru birimo RBA – Ishami rya Rusizi, Radio 1 ndetse na Isibo TV.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ubufaransa bwa Kylian Mbappé bwatumye Cristiano Ronaldo asezera nabi Euro 2024 mu marira menshi – AMAFOTO

Abakozi ba APR FC bari bafungiwe kuroga abakinnyi ba Kiyovu Sports, bafunguwe