in

Abakozi 5 b’ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda RAB bakoze impanuka 4 barapfa

Ku munsi wo ku wa 3  abakozi 5 bari bagiye gutera ikiraka  cyo kubaka moteri izajya izamura amazi yo kuhira, baguye mu kizenga cy’amazi cyaho bari bari gukorera .

Byabaye kuri uyu wa 20 Ukuboza 2023 ahagana isaa kumi (16h00) z’umugoroba, mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Kibirizi, Akagari ka Mututu, mu Mudugudu wa Kabeza.

Kuri RAB sitasiyo ya MUHANGA, site ya Mututu, niho bari baherewe ikiraka cyo kubaka iyo mashini izajya izamura amazi yo kuhira iyakuye mu gishanga iyajyana kuhira imusozi.

Amakuru avuga ko haguyemo abantu batanu ariko umwe witwa KARAMAGE Pierre Celestin w’imyaka 34 yakuwemo akiri muzima ajyanwa kwa muganga, ku kigo nderabuzima cya Mututu naho abandi bane bahezemo.

Andi makuru yasohotse kuri uyu wa 21 avuga ko abo bane bahezemo baje gushakishwa hifashishijwe imashini zabugenewe bakaba barababonye bashizemo umwuka.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Hamenetse amaraso menshi, imodoka itwara abantu mu buryo bwa rusange yari itwaye abakinnyi yakoze impanuka abarimo umutoza bahita bapfa

Mimi amarangamutima ye yose yayasutse hasi abwiza ukuri umugabo Meddy -IFOTO